Uko Wakoresha Beurre De Karite Kuvura Eczema

Uko Wakoresha Beurre De Karite Kuvura Eczema

Beurre de karite ituruka mugiti bita shea tree kiba mu burengerazuba no mu burasirazuba bw’Africa. Iba arumweru uba uri murubuto. Abaturuka muribyo bice bayikoresheje kuva kera ku mubiri,guteka no mu misatsi ariko akenshi ni ku mubiri. Aya mavuta afasha umubiri koroha,kunyerera no guhora ubobereye.

Ubu tugiye kureba imwe mu mimaro ya beurre de karite kuri eczema.

Eczema

Indwara y’uruhu yugarije abantu batari bake kw’isi. Ibimenyetso byose bikunze kugaragara ku mubiri, bigatuma uta ubuzima ukangirika. Bimwe muribyo bimenyetso harimo kumagara,gushishuka,no kuribwa ushaka guhora ushima.

Hari ubwoko butandukanye bwa Eczema 

  • Atopic dermatitis
  • Dyshidrotic eczema
  • Contact dermatitis

Ariko iyiganje mu bantu ni Atopic dermatitis.

Dore uko wakoresha beurre de karite mu kuvura iyi ndwara ya eczema.

Iyi ndwara akenshi itera ifunwe ayirwaye, kandi nikirenze nuko abantu bafite iki kibazo bahura n’ingorane yuko ntamavuta cyangwa ibindi bikoresho byo ku mubiri bibakorera ahubwo akenshi bikunda gukaza ibimenyetso.

  1. Beurre de karite yigaragaje nk’ivura indwara zitandukanye cyane cyane izumubiri yaba arukunyobwa cyangwa kwisiga.
  2. Ikoreshwa n’inganda za cosimetike gukora amavuta n’ibindi abantu bakoresha bya cosimetike kuko ifasha umubiri guhorana itoto.
  3. Ifasha umubiri guhora ubobereye, indwara ya eczema nta muti igira ariko iyo wisiga beurre de karite ifasha umubiri guhora ubobereye bigatuma utumagara.

Akandi kamaro ka beurre de karite

  1. Igabanya impinkanyari
  2. Ifasha uturemagingo kwivugurura 
  3. Igabanya ububabare iyo wahiye
  4. Ifasha kugabanya amaribori n’inkovu
  5. Irinda imvuvu no gucika kumustasi
  6. Wayifashisha kuvura amavunja

Icyitonderwa

Beurre de karite nabwo arumuti wa eczema, gusa ifasha mukuvura umwera no kuma kumubiri utezwa nibimenyetso byayo. Nubwo nta bantu baba baragize ikibazo giturutse kuri beurre de karite, birashoboka ko kubera ukuntu iba ifashe cyane bishobora gutuma eczema yiyongera kubera ishyuha kandi iyi ndwara izirana n’ubushyuhe.

Uhuye nicyo kibazo wakwifashisha muganga wuruhu.

Umwanzuro

Beurre de karite n’amavuta kubobeza umubiri neza,nabwo ifasha umubiri koroha gusa ahubwo inawuha kubengerana.

Kumuntu ufite eczema agira inama yo kuyikoresha nka kabiri mu cyumweru. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  1. Desire Masabarakiza says:

    Hello
    None ayo mavuta noyaronka gute?

  2. Desire Masabarakiza says:

    Hi
    Ayo mavuta noyaronka gute?