Uko Wakwita Ku Musatsi Wa Naturel(4C Hair)
Umusatsi wa naturel bita 4C ni umusatsi ufitwe na benshi kandi ugorana kuwutereka, uyu musatsi uba ukeneye ko witabwaho neza. Dore uburyo ushobora kwita ku musatsi wawe wa naturel.
Kugira umunsi wo kogamo neza
Ikintu cyambere cyiza nuko umusatsi wa naturel udakenera ko uwogamo buri munsi, ariko, buri byumweru bibiri cyangwa kimwe ugomba kuwogamo kugira ngo utumagara.
Iyo uri koza umusatsi jya wibuka ntugakoreshe amazi ashyushye kubera ko yumisha umusasti.
Guhoza umusatsi ubobereye
Incuti ya naturel niguhora ubobereye. Kinky númusatsi wuma vuba rero kugira ngo urinde kuma ugomba guhora ubobereye.
Amazi nínshuti yambere yúmusatsi wawe
Umusatsi ukenera amazi cyane kuko ari ingenzi kuriwo. Bumwe mubyo wakora kugirango umusatsi wawe ube ufite itoto, ni byiza ko unywa ibirahure 8 byamazi ku munsi, kandi ukanayashyira mu musatsi kenshi.
Uburyo bwiza bwo gukoresha amazi mu musatsi wawe ni gihe uri kuwusobanura. Iyo usobanura umusatsi udashizemo amazi bishobora kugutera umutwe cyangwa bigaca umusatsi.
Gusuka
Gusuka ni byiza ku musatsi wawe kuko bifasha umusatsi wawe kudacika cyangwa ngo wangirike.
Gusiga amavuta ku mutwe wawe
Umusatsi wa naturel ukenera amavuta menshi, Amavuta ningenzi kandi umusatsi wa naturel usaba amavuta cyane. Afasha umusatsi guhora ubobereye. Amwe mu mavuta meza ku musatsi harimo castor oil, jojoba oil, avocado oil, coconut oil na elayo.
Gushyira agatambaro cyangwa akagofero ka satin mu gihe uryamye
Satin ni nziza ku musatsi kuko ituma umusatsi udafatana ngo usobane mu gihe uryamye. Ntukibagirwe kwambara satin igihe ugiye kuryama, gukoresha umwenda wa cotton wumisha umusatsi kandi ukangirika
Kurinda umusatsi wawe ubushyuhe
Gushyira umuriro ku musatsi wa naturel bituma wangirika kubera ko uba ukora amastyle menshi. Icyiza nuko wakumisha umusatsi numuyaga. Ibi birinda umusatsi kwangirikia no gucika.
Kureka umusatsi wawe ugahumeka
Nibyiza gusuka ariko ninabyiza kureka umusatsi wawe ugahumekaho igihe gito. Wasuka ibituta cyangwa ugasokoza ukawufunga bisanzwe kugirango ubone umwuka.
Gusuka umusatsi mbere yuko ujya kuryama
Gusuka umusatsi inyabubiri cyangwa inyabutatu biwufasha guhora ubobereye. Ibi bituma imisego cyangwa amashuka atangiza umusatsi wawe.
Gukata umusatsi wawe
Abantu benshi bakunze gukuza umusatsi badakata utwo hasi twafatanye, iyi misatsi ituma umusatsi wangirika ntukure. Buri kwezi ugomba kureba umusatsi wawe niba utarasobanye hasi ugakata utwo two hasi.
Kuryama bihagije
Nubwo bitangaje, kuryama biri muri bimwe mu bituma umusatsi uba mwiza ugahorana itoto. Abantu bataryama cyane akenshi usanga bataryama neza bagira ikibazo cyo gutakaza umusatsi.
Kurinda umusatsi wawe ibihe bibi by’íkirere
Ibihe bishobora gutuma umusatsi wawe ushobora kwangizwa níkirere kubera umuyaga, ubushyuhe cyangwa imvura. Icyiza nuko wazajya ugendana ikintu cyo gushira kumusatsi hejuru kugira ngo utangirika kandi uhore ubobereye.
Gukoresha igisokozo cyamenyo manini
Umusatsi wa naturel uragora kuwusokoza kubera gufatana no gusobana, kurinda ko rero wasokoza ukangirika cyangwa ugacika wakoresha igisokozo gifite amenyo manini kubera ko haba harimo umwanya uhagije bidatera umusatsi gucika. Kandi bifasha gusobanura umusatsi cyane.
Mu mutwe wawe haba harimo imyanda ukishima kubera amavuta aba yarabaye menshi akaba umwanda nibyiza kogamo nka rimwe mu cyumweru. Ibi bituma umusatsi udakura kandi iyo utogamo.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.