Uko Wavura Amaso Atukuye
Iyo uri gushaka uburyo bwiza bwo kuvura amaso atukuye ugomba kubanza kumenya icyabiteye. Ariko nanone, gutukura kw’amaso akenshi nabwo bikunda guturuka kumpamvu zidakomeye ku buryo ushobora kubyivurira ubwawe. Dore bimwe mu byo ushobora gukora kugira ngo uvure amaso yatukuye.
Gukandisha amazi ashyushye
Ibi wabikora ukoresheje umwenda cyangwa agasume ukakajandika mu mazi ashyushye ariko adashyushye cyane, hanyuma ukayishyira ku maso ugakanda buhoro, ubu bushyuhe butuma amaraso atembera neza mu jisho bityo ijisho rikareka kumagara.
Gukandisha amazi akonje
Amazi akonje atuma imiyoboro y’amaraso yo mu maso iba mito, ibi rero bigatuma amaso arekera gutukura. Ibi byakorwa mu buryo bumwe nk’ubwavuzwe hejuru, ariko ukoresha barafu n’amazi ugashyiramo agasume, warangiza ugakanda ku maso nk’iminota 5 cyangwa 10. Ibi wabikora inshuro nk’eshatu ku munsi, ushobora no gukoresha udupaki tw’icyayi (tea bags).
Gukoresha uduti tubobeza amaso
Iyi miti akenshi iba irimo ibintu by’amavuta yenda kumera nk’amarira. Iyi miti ifasha kubobeza amaso hanyuma bikavura n’amaso gutukura no kocyera.
Guhindura lentilles
Hari gihe umuntu ukunda kwambara lentilles bituma amaso ye atukura cyangwa ibiba biri muri lentilles, rero niba utifashisha lentilles kureba neza wazajya ugabanya inshuro uzambara cyangwa ukajya kwa muganga ngo akwandikire inziza.
Kurya indyo yuzuye
Indyo yuzuye ituma amaso aba afite ubuzima bwiza kandi atarwaragurika, dore indyo warya zatuma amaso yawe ahorana ubuzima bwiza.
- Kunywa amazi ahagije. Umuntu agomba kunywa amazi nk’ibirahure 8 ku munsi. Ibi bikorwa kugira ngo umubiri uhorane amazi Ibi bituma kandi amaso amera neza ntatukure.
- Ugomba kugabanya kurya ibiryo byongera kocyera kuko ibi bishobora gutuma amaso atukura, nk’ibiryo byo muri resitora, ibiryo bikomoka ku mata ndetse n’ibiryo byanyujijwe mu ruganda. Ugomba kwimenyereza kurya ibiryo birimo intungamubiri zihagije ndetse n’imbuto nyinshi.
- Irinde ibyatokoza amaso yawe harimo; Umwotsi, ivumbi,ubwoya bw’inyamanswa n’umwanda wo mu ntoki.
Nkuko twabivuze haruguru uvura amaso ukurikije icyabiteye, umuganga niwe uzaguha imiti ukoresha niba uyikeneye byihutirwa.
Ibi bikurikira nibumwe mu buvuzi ushobora gukoresha
Imiti inyobwa
Akenshi muganga ashobora kukwandikira imiti inyobwa ivura infection yo mu maso yatewe na bagiteri.
Imiti batonyangiza mu maso
Imiti myinshi ikunze kuba ari iy’amazi kandi batonyangiriza mu maso, ukayishyiramo ukurikije uko muganga yabisabye. Imwe muriyo miti ni; irinda gutukura, iyo bita decongestant ivura amaso yatewe nama allergie atandukanye, kuruha, no gutokorwa, amarira y’amakorano aya bayatanga iyo amaso yawe nta mazi menshi afite kandi zikanafasha kugabanya kuribwa mu maso.
Udutambaro tw’amaso
Igihe amaso ari ku kurya ushaka kuyabyiringira, muganga ashobora kukubwira gufata udutambara twagenewe gukanda amaso kugira ngo atakurya ndetse ntuyashime. Nubwo akenshi amaso atukuye yijyana, ariko bishobora no kuba ari ikimenyetso cy’uburwayi bw’amaso, bimwe muribyo bimenyetso birimo
- Kutareba neza
- Kuribwa
- Ibimenyetso bimara icyumweru
- Kubabazwa n’urumuri
- Umuriro
- Kuzana ibintu bimeze nk’ubutuna
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.