Imihango Y’imburagihe

Imihango Y’imburagihe

Abakobwa benshi bagira imihango hagati yínshuro 11-13 buri mwaka.
Imihango akenshi iyo ari mu myaka ya mbere itangira itazira ku gihe
cyangwa ngo ihuze amatariki. Imisemburo igenzura imihango ishobora
gutwara imyaka kugira ngo iringanize ibihe neza. Imihango kandi ishobora
kugira iminsi idahuye mpaka ugiye muri menopause. Nanone abagore
n’abakobwa benshi bagereze muri menopause bakunze kugira imihango
ihuza cyangwa idahuza iminsi, hanyuma menopause ya nyuma iza iyo
imihango imaze nk’amezi 12 yikurikiranyije itaza.

Hari abakobwa cyangwa abagore bagira ububabare bwinshi mu mihango.
Ku kigero cya 84% abakobwa nábagore bagira imihangayiko, umunaniro
udasanzwe, ndetse no kuribwa munda cyane. Ariko kuri benshi ububabare
ni ibintu bisanzwe kubera imisemburo yitwa prostaglandins iba iri
gusohoka itera ububabare muri nyababyeyi. Ubu bubabare buterwa ku
nuko haba hari imitsi iba muri nyababyeyi iba iri kwiyegeranya kugira ngo
hasohoke imyanda iba indani ya nyababyeyi kugira ngo isohoke hanze
yayo.

Impamvu imihango ishobora gutinda kuza

Ibi bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye harimo;

● Kuba utwite, iyi niyo mpamvu isanzwe ituma imihango itinda kuza.
● Gutakaza ibiro, akenshi umuntu utarya neza ngo arye indyo yuzuye
agira ingorane mukuzana imihango.
● Kutarya indyo yuzuye, imisemburo yitwa oestrogen nabwo iba iri
gusohoka cyangwa iragabanyuka bigatera ovulation kutaba.
● Gukora sport zikomeye nabyo bishobora gutuma imihango itinda
● Gukoresha imiti nimwe nka corticosteroids, ituma imisemburo itajya
ku rugero rumwe kandi ariyo iyobora imihango
● Ibinini byo kuringaniza urubyaro
● Konsa nabyo bishobora gutera imihango gutinda
● Umubyibuho ukabije
● Kunywa itabi

Uko wakwihutisha ukwezi kwawe

Nta bushakashatsi buhagije bwakozwe kuri iyi ngingo ariko hari ibintu
byinshi bizwi kuba byarageragejwe n’abagore bishobora kuba ibyu
mumaro harimo;

Imyitozo ngororangingo

Gukora imyitozo ngororangingo ituma ukwezi kwawe kuba kuri
kumurongo neza. Ibi kandi bikaba bituma imihango itaryana cyane kandi
ikanagabanya iminsi yímihango yawe.

Gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro n’ibinini byongera
imisemburo

Abenshi bizera ko ibinini byongera imisemburo níbyo kuboneza urubyaro
bikora gusa ushaka kwirinda gusama inda, ariko ushobora gufata ibi binini
ushaka kugabanya ukwezi kwawe . Ibinini byo kuboneza urubyaro bimwe
na bimwe bishobora gutuma nyababyeyi ibafasha gusohora imyanda
vuba. Ibi rero bikaba byakwihutisha imihango nubwo ugomba kuvugisha
muganga mbere yo gukoresha buno buryo.

Gufata Vitamin C

Gufata Vitamin C nyinshi bishobora gutuma igipimo cyímisemburo ya
progesterone iba muri nyababyeyi igabanyuka, bino bishobora gutuma
ibikuta bya nyababyeyi bibasha kuba byasohora vuba. Ibi kandi bituma
imihango yihuta, ugomba kunywa amazi menshi mugihe unafata vitamin
C.

Gufata umutobe w’ibyatsi biribwa

Ubu ni uburyo bukunze gukora kugira ngo ukwezi kurangire vuba. Ibyatsi
biribwa ubikozemo umutobe birakora kubera ko byongera umuvuduko
w’amaraso. Bimwe muri ibyo wafata harimo mint,asefetida, angelica,black
cohosh na juniper berries. Ariko ugomba kubanza kugisha inama
muganga wawe kubera ko bimwe muribi byatsi bishobora gutera izindi
ngaruka.

Kurya ibiryo bimwe na bimwe

Warya ibihaza, ipapayi, peaches, Karoti,epinari. Ibi ni kubera ko bene izi
ndyo zigira icyo zimara mukugabanya ukwezi k’umugore. Wafata akayiko
kamwe kícyayi k’icyinzari ugashiramo amazi ukabinywa kabiri ku munsi
ibyumweru bibiri. Ibi ubikora umunsi umwe mbere yuko imihango yawe
itangira.

Gabanya kurya ibinya myunyu byinshi

Sodium nyinshi itera amatembabuzi gufatana, bishobora gutera
gufungana.

Kongera umuvuduko w’amaraso mu nda

Dore bimwe mu bishobora gutuma haba kugenda kw’amaraso muri
nyababyeyi kunoze bigatuma ukwezi kurangira vuba.

● Gufata akenda gashyushye ugatereka kunda yo hasi kugirango
ugabanye ububabare bwímihango bigafungura imiyobora
y’amaraso biztuma amaraso agenda vuba.
● Kumasa nyababyeyi
● Koga amazi ashyushye byakongera ubushyuhe bw’umubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.