Inama & Amayeri Yo Gukura Ubwanwa
Gukuza ubwanwa bishobora guhindura ubuzima bwawe. Ibyo ni ukuri Usibye kugaragara neza gusa ahubwo biguha n’ikizere. Ikibazo ni ikihe – bifata igihe kingana iki kugirango bukure cyangwa bisaba iki?
Ikibazo waba wibaza cyose, icyo nzi cyo ni uko ushaka gukuza ubwanwa. Sibyo? Ushaka ubwanwa bwuzuye buhuza impande zose. Ushobora gutekereza ko gukuza ubwanwa byoroshye nko kutogosha – ndavuga kuri bamwe biterwa n’imiterere y’imisatsi ariko kuri benshi ntibyoroshye.
Reka ubwanwa bwawe bukure byibuze amezi 2 utiyogoshesha – Bushobora gukura neza, cyangwa bwuzuye? Ntuzigera ubimenya keretse ugerageje. Uti ntago nabishobora gutereka ubwanwa. Yego wabishobora – ariko bizakenera kubwitaho, kwihangana n’urukundo rwinshi.
Hasi ngiye kuguha inama n’uburyo bizatuma ubwanwa bwawe buba bwiza, bworoshye n’inzira nziza.
Komeza ugirire uruhu isuku cyane. Kwoza uruhu rwawe bizamura imikurire yo mumaso, umusatsi ntuzakura mugihe uruhu rutitaweho neza cyangwa rufite ibiheri. Ubwanwa bwawe buzakura neza kandi byihuse mugihe uruhu rufite isuku.
Kurya ibiryo byiza – ibiryo birimo intungamubiri bikuza imisatsi ndetse n’ubwanwa.
Tegereza– Kwihangana ni ngombwa cyane. Ubwanwa bwawe ntibuzakura mu ijoro rimwe cyangwa bwihuta / buhoro nk’abandi. Ubwanwa bwa buri wese buzakura ku muvuduko we bityo kwihangana ni ngombwa.
Massage y’amavuta – Buriwese azi ko kwisiga amavuta aribyiza cyane. Amavuta atera gukura no kunoza amaraso. Urashobora gukoresha amavuta asanzwe cyangwa amavuta yo mu bwanwa.
Umusatsi wo mu maso ukura mubice 5 bitandukanye:
Moustache: Ubu ni ubwanwa bumera hejuru y’umunwa wo hejuru.
The goatee: Ubwanwa bukura k’umusaya.
The jazz dot: Ubwanwa buba munsi y’iminwa yo hasi.
The side burn: Ni ubwanwa buri hejuru y’umusaya waguka mu matama.
The neck: Ubwanwa buba munsi y’umusaya.
Imisatsi yo mumaso idakura muburyo bumwe, itangira kugaragara kuva ibyumweru 2 – 6. Nibyiza cyane ko ubwanwa buba bworoshye kandi budahujwe hirya no hino.
Imyaka
Abagabo batangira kugira ubwanwa bafite imyaka 13. Mu ishuri burigihe usaga hariho umuhungu umwe ufite ubwanwa bwuzuye undi ntana buke rwose. Kugira ubwanwa biterwa n’imyaka yawe, mu bisanzwe ubwanwa bukura cyane hagati y’imyaka 25 na 35. Mugihe ugenda ukura ubwanwa bwawe bugenda bugabanya kumera.
Ibisekuruza
Ubwoko bw’ubwanwa uzagira bufitanye isano n’ibisekuruza. Ubwanwa uzagira – urugero, ibara cyangwa uburebure bizaturuka ku bisokuruza. Ntushobora gukura ubwanwa nka so, murumuna wawe cyangwa sogokuru ariko igisekuruza kigira uruhare runini ku miterere y’ubwanwa bwawe.
Imisemburo
Hari imisemburo itera ingufu ku imyanya myororokere y’umugabo, imitsi ndetse n’umubiri. Iguha amahirwe meza yo gukuza umusatsi n’ubwanwa.
Imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngororamubiri n’ibiro byongera imisemburo. Imyitozo ngororamubiri nko guterura, gusimbuka, byose bizamura imisemburo yawe. Niba utarigeze ukora guterura, byaba byiza ubonye umutoza wagufasha kugirango utikomeretsa.
Kunywa itabi
Itabi rifite ingaruka nyinshi ku buzima ariko wari uzi ko kunywa itabi bishobora gutuma umusatsi ucika? – Uyu ntabwo ari umusatsi uri kumutwe wawe gusa ahubwo ni umusatsi uri k’umubiri wawe wose. Urashaka gukura ubwanwa? Reka itabi burundu.
Ibyo kurya kugirango ukuze ubwanwa
Ibijumba – Bifite intungamubiri zikubiyemo vitamine A ishobora gutuma imisatsi ikura.
Cinnamon – Ibi biteza ogisijeni mumisatsi hanyuma bikongera imisatsi. Ntugerageze kumira gutya, kuminjagira cinnamoni kubiryo kugirango wongere uburyohe – gusa bike bigenda inzira ndende.
Ibiryo bikungahaye kuri Biotine – Ibiryo nk’umwijima, ibitoki, ibihumyo, n’ibishyimbo bifite biotine. Biotine ni vitamine ikurura amazi yo mu muryango wa Vitamine B kandi ihindura intungamubiri mu mbaraga zituma imisatsi, inzara n’uruhu bikura neza.
Epinari – Yuzuye antioxydants n’intungamubiri. Epinari ikungahaye kuri fer, magnesium, manganese, vitamine A, C na K. Ikintu cyose ukeneye kugirango ubwanwa bukure buzira umuze – zishobora gufatwa mbisi, zikaranze cyangwa zitogosheje.
Why my beard when i shave it grow in only 6 days so can you help me to get medecine that can reduce to grow fast i have only 20 years old its problem to me my beard to grow fast
Woww
thanks alot
Kontabwanywa nabucye mfite Kandi mfite imyaka 26 ubwo buzigera buza mumfashe mumbwire icyo nakora kugirango buze murakoze.